Kayonza: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo guhondagura umugabo we akamwima n’ibiryo

Umugore w’imyaka 55 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugabo we bashakanye ndetse akanamwima ibiryo.

Uyu mugore utuye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira guhoza ku nkeke umugabo we bashakanye.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakubitaga umugabo we, akamaruza hanze ndetse akanamwima ibiryo.

Kuri ubu uyu mugore ari mu maboko y’ubugenzacyaha aho akurikiranyweho guhoza ku nkeke umugabo we bashakanye.