in

Karongi: Umwana w’imyaka 10 aturikanywe n’ikintu biri gucyekwa ko ari grenade yatoraguye ndetse akaba yari agiye no kuyigurisha mu njyamani

Karongi: Umwana w’imyaka 10 aturikanywe n’ikintu biri gucyekwa ko ari grenade yatoraguye ndetse akaba yari agiye no kuyigurisha mu njyamano.

Ikintu bikekwa ko yaba ari Grenade giturikanye umwana w’imyaka 10, mu karere ka Karongi.

Ibi byabereye mu murenge wa Rubengera, akagari ka Bubazi ho mu mudugudu wa Gakomeye, ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zirenzeho iminota mike, kuri uyu wa 11 Kanama 2023.

Amakuru dukesha Rwandanews24 n’uko uyu mwana yakomerekejwe bikomeye ku nda, mu maso no ku maguru n’iki cyuma yagombaga kuzajya kugurisha mu njyamani.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yemeje aya makuru.

Ati “Shingiro Niyonkuru w’imyaka 10 arembeye ku kigo nderabuzima cya Bubazi nyuma yo guturikanwa n’icyuma bikomeje gukekwa ko yaba ari Grenade, gusa tugiye kujyanayo n’inzego zishinzwe umutekano tumenye icyaricyo.”

Akomeza avuga ko iki kintu giturikiye mu rugo kwa se w’uyu mwana, bataramenya neza nimba ari grenade.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yarabivuganye: Umunyamideli Keza Terisky yahaye i Kinyarwanda abavuze ko amabuno ye akomeye nk’urutare

Burya umubiri uraryana kubi! Nyanza, umushumba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4