Nyuma ya Cristiano Ronaldo na Gareth Bale bahenze cyane ikipe ya Real Madrid, ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid bukaba bwatangiye gutekereza ku gusimbuza abarutahizamu bayo bose nkuko biri gutangazwa n’umuyobobozi wayo Florentino Perez, ndetse bikaba biri no mu rwego rwo gushimira umutoza Zinedine Zidane ku bw’akazi keza yakoze kuva yagere muri iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo mu gihugu cya espagne aremeza ko umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez yashyize ku meza Miliyoni 100 z’amayero kugirango azane umukinnyi Andrea Belotti rutahizamu w’imyaka 23 ukinira kurubu ikipe ya Torino  yo mu gihugu cy’ubutaliyani.