in

Kanombe-Kicukiro:biteye ubwoba umugabo yasanzwe mu nzu iwe yateraguwe ibyuma byinshi

Mu ijoro ryo kuri uyu wambere, Twagirayezu Theogene uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze mu nzu bamuteragura ibyuma.

Ibi byabaye ahagana saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Mulindi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe.

Umugore we yasohotse atabaza abaturanyi, avuga ko umugabo apfuye, Kuri ubu abokoze ubu bugizi bwa nabi ntibaramenyekana , ariko inzego z’umutekano zikomeje iperereza ngo hatahurwe abakoze ibi.

Inzu babagamo iri mu gipangu kibamo n’izindi nzu zibamo abandi bantu, Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Mukansanga Salima hamenyekanye umukino ukomeye agiye gusifura

“Birabaye mu Mana”- Umusizi Rumaga uri mu bakunzwe yashoje kaminuza (Amafoto)