in

Kakubayeho niba ujya gutera akabariro ukabanza kunywa ibisindisha

Hari abantu bumva ko kubanza kunywa ibisindisha mbere yo gutera akabariro bibafasha kwitwara neza muri iki gikorwa cyangwa ko biratuma banezeza abakunzi babo, ariko inzobere zigaragaza ko ibi ari ukwishyira mu kaga gakomeye.

Ikinyamakuru Healthline, cyagaragaje ko kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye bigabanya ingano y’ubushake bw’igitsina gabo by’umwihariko imisemburo ikorana n’imyanya y’ibanga y’umugabo. Ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi mu bijyanye no gutembera kw’amaraso ndetse n’imikorere y’imitsi.

Kunywa ibiyobyabwenge cyane bituma umubiri wumakara bikaba byatera ingaruka zikomeye cyane zirimo; Kurwara umutwe, umwuma mu gitsina,….

Ni ingenzi cyane guhagarika kunywa ibisindisha (Ibiyobyabwenge), mu gihe uri guteganya vuba igikorwa gifite aho gihuriye no gutera akabariro kuko bigira ingaruka nyinshi. Mu gihe wabikoze, ni bwo uzabasha kubaho neza.

Ku gitsina gore, ni byiza guhagarika kunywa ibiyobyabwenge mbere yo gutera akabariro kuko bituma ubasha gusama vuba mu gihe ubyifuza. Bizatuma uryoherwa cyane mu gihe uri kumwe n’uwo mwashakanye.

Muri rusange uretse na mbere y’iki gikorwa, ntabwo biba byiza iyo ukoresheje ibiyobyabwenge mbere y’igikorwa cyo gutera akabariro kuko bigira ingaruka nyinshi no kubuzima bwawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe abandi bibatera ipfunwe we byamufashije kubaka izina, umugore uterwa ishema n’ubwanwa bwe akomeje gukora udukoryo

Umugabo yiyahuriye mu rusengero nyuma yo kwica umugore we agasambanya umurambo imbere y’abana babo