in

Kabaye: Umubikira yaguwe gitumo agiye gucuruza abana 15

Umugore wiyise umubikira wo mu gihugu cya Nigeria yaguwe gitumo agiye gucuruza abana bagera muri 15.

Polisi yo muri Nigeria ivuga ko bari mu mukwabu wo guhumbahumba ba rushimusi bashimuta bakanacuruza abana ndetse ko bateye urugo rw’uyu mugore bafite amakuru yizewe.

Bamwe mu bana basanzwe mu rugo rw’uyu mugore w’imyaka 44 bavuze ukuntu bagiye bashimutwa bakazanirwa uyu wiyitirira uwihaye Imana kugira ngo azabagurishe ngo haba mu gihugu cyangwa no hanze.Uyu mugore witwa Maureen Wechinwu akaba yabihakanye avuga ko aba bana ari abo arera kuko ngo ari umukozi w’Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kate Bashabe yiyifurije isabukuru nziza y’amavuko nyuma yo kuzuza imyaka abantu batamukekeraga (Videwo)

Umukinnyi w’ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze izamugura miliyoni 80