in

Kabaye; hamenyekanye ababikira bahinga urumogi bakajya gusenga bagamije kurushakira abakiriya

Aba babikira bazwi ku izina ry’Ababikira b’Urumogi (Weed Nuns), bakaba bafite umuyobozi witwa Kate aho bahuriye mu itsinda rizwi nk’abavuzi b’abagore, umurimo bakora hagamijwe ubucuruzi na cyane ko badafite idini runaka babarizwamo, uretse kwambara nk’ababikira, bakarangwa no gukunda kuzenguruka umurima w’urumogi rwabo baririmba, nk’umuhango wo kuruhesha umugisha.

California ifatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’urumogi, cyane ko ari yo leta yabimburiye izindi muri Amerika, kwemera ubuhinzi bwarwo hagamijwe ubuvuzi kuva mu 1996 mu gihe ibyo kurunywa hagamijwe kwishimisha byemewe mu mategeko y’iyo leta kuva mu 2016.

Kate ahamya ko abayobozi b’umujyi wabo bazi iby’ubu buhinzi bakora nubwo anyuzamo akanagira ati “abo bayobozi nta mpamvu bafite yo kundeka ngo nkomeze guhinga” aho yungamo avuga ko bakabaye bamubuza nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Kugeza ubu California muri uyu mwaka imaze kwinjiza imisoro ibarirwa muri miliyoni 580$, icyakora abakora ubushabitsi bushingiye ku ihingwa ry’urumogi, bavuga ko amategeko yorohejwe byakongerera leta yabo imisoro ndetse n’abahinzi barimo aba babikira bitiriwe urumogi babyungukiramo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Munyarigoga Michael
Munyarigoga Michael
1 year ago

Biratangaje cyane

Umusaza akomeje kurya ubuzima n’inkumi y’uburanga(amafoto)

Breaking news: Element ahigitse abandi ba Producer mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022.