in

Justin Bieber yahishuye ikintu gikomeye yakorewe n’umugore we bituma amuhimbira indirimbo eshatu.

Umuhanzi Justin Bieber yahishuye ko yanejejwe n’umugore we Hailey Baldwin wamubaye hafi bituma amutura indirimbo eshatu zose ziri kuri Album ye yise”Justice”.

Justin Bieber aganira na the Sun yagarutse kuri Album ye nshya maze avuga ku ndirimbo 3 z’urukundo yatuye umufasha we wamubaye hafi mu bihe bitoroshye banyuranyemo ubwo bari bagitangira gukundana.

Justin Bieber yagize ati “Nandika indirimbo zo kuri Justice nibanze ku buzima ndikubamo by’umwihariko umubano wanjye n’umugore wanjye. Hari ibihe bibi twanyuzemo byari bikomeye ariko Hailey yamfashe ukuboko arankomeza. Mfite indirimbo 3 nanditse ngendeye ku byo twanyuzemo”.Ngitangira gukundana na Hailey abantu benshi ntabwo babibonye neza n’umuryango we ntabwo wabyishimiye gusa Hailey we ntabwo yigeze yita ku byo abantu bavugaga cyangwa ku byo itangazamakuru rituvugaho. Nakoze izo ndirimbo 3 mushimira ku kuba yarambaye hafi urukundo rwacu rugakomera”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari Hassan yafotowe asomana byimbitse n’umukunzi we mushya

Ikanzu igaragaza amatako ya Miss Ingabire Grace ikomeje kuzamura impaka ndende.