in

Jürgen Kloop utoza Liverpool yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye Mohamed Salah asubira inyuma mu gutanga umusaruro

Jürgen Kloop umudage utoza ikipe ya Liverpool ikina Premier League yasobanuye impamvu Mohamed Salah wari inyenyeri icana atangiye gusubira inyuma uyu mwaka.
Ikipe ya Liverpool itarahiriwe n’imikino y’uyu mwaka w’imikino kuko ubu idahagaze neza muri Championa, abenshi bagenda bavuga ko isubira inyuma rya Liverpool uyu mwaka ahanini ryatewe n’igenda rya Sadio Mane wagiye mu ikipe ya Bayern Munich abandi bakavuga ko imvune zibasiye iyi kipe arizo zayisubije inyuma hari n’abandi bahamya ko isubira hasi ry’umunyamisiri Mohamed Salah ari impamvu nyamukuru yigwa rya Liverpool.

Mohamed Salah wasubiye inyuma mu gutanga umusaruro

Jürgen Kloop utoza iyi kipe ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Irish Times yabajijwe icyatumye Salah asubira inyuma kandi umwaka washize yari yarahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yari yaratsinze ibitego 23 abinganya na Heung-Min Son.
Kloop yaguze ko ihindagurika ry’abakinnyi basatira uzamu mu ikipe ya Liverpool ari impamvu nyamukuru yatumye Mohamed Salah asubira inyuma kuri Kloop asanga kuba Sadio Mane yaragiye , Robert Firimino, Diogo Jota na Luis Díaz baravunitse byatumye ubusatirizi bwa Liverpool busubira inyuma na Mohamed Salah agasubira inyuma.

Ikipe ya Liverpool ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 29.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko wagabanya kwandura Virusi itera ibisazi by’imbwa igihe yakurumye idakingiye, iyi virusi yica 90% y’abayirwaye

Kanye West (Ye) yahohoteye umugore mu muhanda