in

Juno Kizigenza na Bruce Melodie baciye agahigo mu bandi bahanzi bose

Abahanzi babiri Juno Kizigenza na Bruce Melodie kuva basohora indirimbo nshya bakomeje kuyobora urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe mu Rwanda bahigitse abanya Nigeria bari bamaze igihe kinini baruyoboye.

Umuhanzi Juno Kizigenza abifashijwemo n’indirimbo ye nshya yise “Jaja” yakoranye na Kivumbi ayoboye uru rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda, aho akurikiwe na “Funga Macho” ya Bruce Melodie.

Aba bahanzi bakurikiranye gutya kuri uru rubuga rucuruza imiziki kuva bashyira hanze indirimbo zabo nshya bahigitse “Cough” ya Kizz Daniel na “Rush” ya Ayra Starr bari bihariye iyi myanya.

Usibye aba bahanzi bafite imyanya y’imbere, abandi bahanzi bari hafi Okkama mu ndirimbo “Tsaper” iri ku mwanya wa Gatanu na “Basi Sori” ya Passy Kizito na Chriss Eazy iri ku mwanya wa Gatandatu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya APR WBBC yerekeje mu gihugu cya Mozambique aho igiye guhatana mu irushanwa rya FIBA

“Ubaye iki se Bijou?”, Bijou wo muri filime Bamenya yagaragaye ari kuririmba maze ikiniga kiramufata amarira atemba ku matama(videwo)