in ,

Iyumvire iterabwoba umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yakoreye ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza Zidane

Ikipe ya Real Madrid ni imwe mu makipe azwiho kugura abakinnyi bakomeye bayifasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga bityo umukinnyi wese wigaragaje akavugwaho kuba yakwerekeza muri iyi kipe. Byakomejwe kuvugwa ko iyi kipe ishaka kugura abakinnyi Kylian Mbappe Lottin w’umufaransa na Eden Hazard w’umubiligi ukinira Chelsea gusa nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca mu nkuru cyanditse muri iki gitondo nuko umukinnyi Francesco Isco yateye ubwoba bukomeye ubuyobozi bw’iyi kipe.

Malaga CF v Real Madrid CF - La Liga

Nkuko iki kinyamakuru kibivuga, uyu mukinnyi asigaje amezi cumi n’abiri gusa ngo amasezerano ye muri Real Madrid arangire, uyu mukinnyi yatanagarije iki kinyamakuru ko mugihe cyose ikipe ya Real Madrid yasinyisha rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Eden Hazard we azahita yerekeza mu ikipe y’abakeba ya Fc Barcelona kubuntu, ndetse akaba yahamije ko azigaragaza cyane mu mikino yabahuza kuko avuga ko byaba ari ukumusuzugura no gusuzugura akazi akorera iyi kipe mu gihe baba bamuguriyeho undi mukinnyi nka Eden Hazard. Iyi akaba ari nka gasopo uyu musore yahaye ubuyobozi bwa Real Madrid bwakomeje gushaka uko bwagura uriya mubiligi Eden Hazard.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperikazi Iggy Azalea yongeye kwibagisha ikibuno kugirango akurure abafana be (amafoto)

Irebere ifoto y’umuhanzi Meddy yatangaje abantu benshi ku isi