Umuraperikazi Iggy Azalea wamenyekanye cyane ku isi hose bitewe n’ubuhanga mu miririmbire ye ndetse n’ibitaramo byinshi yagiye akora bigakundwa n’abantu batari bake ku isi mu minsi ishize yashyize ahagaragara amafoto ye avuga ko yibagishije ikibuno cye bundi bushya kugirango kibe cyiza ndetse kinakurure abafana be.

Nkuko tubikesha mtonews, Iggy Azalea yibagishije ikibuno cye bundi bushya nkuko bigaragara muri aya mafoto yashyize hanze arimo kuririmba mu gitaramo yakoreye muri Miami Beach.