in ,

Isomere inkuru iteye impungenge zikomeye ku bakunzi ba Cristiano Ronaldo

Ubu ikibazwa na buri mukunzi wa Cristiano Ronaldo n’igabanuka ry’imbaraga atangiranye championat ,ibi biragaragazwa n’ukubura ibitego  ridasanzwe k’uyu mugabo. Gutera imipira 11 mu izamu itavamo igitego ku mukino wahuje Real  Madrid na Atletico Bilbao bamwe babifashe nk’ikimenyetso cy’uko uyu musore w’imyaka 31 yaba ari kugenda arangira nk’uko bivugwa mu minsi ya none.

At age 31, Cristiano Ronaldo is beginning to face serious questions about a decline.

Nibyo koko Umukino wahuje Real Madrid na Atletico Bilbao warangiye Real Madrid iwuntsinze ku bitego 2-1 nyamara abafana benshi ba Real Madrid bishimye mu misatsi ubwo babona uyu musore atera amashoti nyamara ntavemo ibitego.

Mu mashoti 11 Cristiano yateye mu izamu 7 muriyo yayateye ari muri box gusa yakomeje kuba umunyamahirwe maze Alvaro Morata aba ariwe urokora Real Madrid,ushobora kuvuga uti byari byanze kuriya mukino wenda ubutaha bizakunda

Nyamara ntibimworoheye,Cr7 yatangiranye iyi season imbaraga nkeye cyane ,amaze kuva ku bwatsi bw’i Santiago Bernabeu incuro 4 zikurikiranyije atahatsindiye igitego ibintu bitigeze bimubaho mu mbere, ariko se yagaragaje ko agifite inyota y’ibitego kuko ku cyumweru[ubwo bakinaga na Atletico Bilbao] yanze guha umupira bagenzi be bari bahagaze  neza   ubugira kabiri   ari nabyo byateye abakunzi be kumushinja kurushaho kwikunda no kwikubira mu kibuga

Igiteye impungenge na none ni bwo bwa mbere cr7 ateye amashoti 39 mu izamu akavamo ibitego bibiri kuva yatangira gukinira i Madrid . mu bitego bye bibiri ,1 yagitsinze Osasuna ubwo bayitsindaga 5-2,ikindi agikura mu mukino batsinze  Betis 6-1. Wibuke ko Real Madrid yakiriye amakipe atari akomeye  ugereranyije na Atletico nka plus Eibar, Villarreal na Legia Warsaw.

Zinedine Zidane yabwiye Diario AS ati” ntabwo ari gukoresha amahirwe ye ubu,ariko azayakoreshe vuba aha n’ubwitonzi”

ariko se koko azabikora? cyangwa ni igabanuka ry’imbaraga ze karemano byabindi abenshi mwita kurangira ?

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bitangaje utazi kuri Miss Mutoni Balbine birimo ni cyo yavuze kuri filime z’ubusambanyi zazahaje bamwe mu rubyiruko

Dore Abanyamideli bagiye guhagarara u Rwanda hanze (amafoto)