in ,

Isomere icyo Kim Kardashian yavuze ku makimbirane ya Kanye West na Jay-Z

Kim Kardashian, umugore wa Kanye West, uzwi cyane kubera amafoto agenda asangiza abakunzi be ndetse n’imideli amurika hirya no hino ku isi ku munsi w’ejo yatangaje ko nawe agiye kugira uruhare mu gukemura ikibazo umugabo we, Kanye West, yagiranye na Jay-Z, umugabo wa Beyonce.

Kim Kardashian & Kanye West
Kanye Westhamwe Kim Kardashian na Beyonce hamwe na Jay-Z

Nkuko tubikesha Hollywoodlife, Kim Kardashian yatangaje ko ashaka ko amakimbirane amaze iminsi avugwa hagati ya Kanye West na Jay-Z akemuka biciye mu nzira zo kwicisha bugufi kwa Kanye West gusa Kanye West yaramutsembeye amubwira ko adashobora kwemera guxa bugufi mu gihe atariwe nyirabayazana w’ibibazo bwavutse hagati ye na Jay-Z ko ahubwo we agomba guhangana kugeza ku munota wa nyuma. Nubwo Kanye West avuga ibi ariko Kim Kardashian arahangayitse cyane kubera kwanga kuva ku izima k’umugabo we akeka ko bishobora no kuzamuviramo gukomereka kuko abona aho amakimbirane ya Kanye West na Jay-Z ageze hashobora kuzazamo n’imirwano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Celine Dion yiyambitse ubusa buriburi imbere y’isi yose (amafoto)

Rihanna yatangaje amagambo aryoshye cyane ku mukunzi we mushya (yasome hano)