Umuhanzikazi Celine Dion wamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi cyane zakunzwe n’abantu benshi cyane b’ingeri zose baba urubyiruko ndetse n’abasheshe akanguhe kubera inyigisho nyinshi zigiye ziganjemo, ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Abafana ba Celine Dion bari ku isi hose bagiye babona iyi foto ye bagize byinshi bayivugaho gusa abenshi bagendaga bagaruka ku kuvuga ko Celine Dion atari akwiye kwiyambika ubusa imbere y’imbaga nyamwinshi y’abantu batuye isi yose. Ibi bibaye nyuma yuko umugabo wa Celine Dion yitabye Imana mu minsi yashize.