in

Isobanukirwe bitewe n’uburyo ukunda kuryamamo(Positions)

Uburyo uryamamo(position) bishobora kugaragariza abo mubana ibyo atekereza cyangwa se n’imiterere yawe muri rusange.

Ikinyamakuru Britannica.com cyakoze ubushakashatsi kuri bumwe mu buryo umuntu yaryamamo n’icyo biba bisobanuye mu miterere ye.

1. Kuryama wubitse inda

Kuryama wubitse inda bisobanura ko ufite ibitekerezo byinshi bikurwanira mu mutima buri munsi. Ibi bikunze kugaragara cyane ku ngimbi n’abangavu batabasha kugenga amarangamutima yabo. Ku muntu mukuru rero ibi bigaragaza ko akoresha ingufu nyinshi ngo ahishe umubabaro ukomeye cyangwa se n’ibyishimo bikabije byaba biri muri we.

2. Uryama agaramye asobekeranije amaguru

Uburyo bwo kuryama ugaramye bugaragaza ko ufite ubwonko bukora neza uko ubyifuza. Bigaragaza kandi ko ibitekerezo byihuta cyane muri wowe. Uba ufite ubwonko butekereza kure. Gusa nabwo hari uko bigenda bitandukana. Iyo uryama ukuguru kw’ibumoso kugeretse hejuru y’ukw’iburyo biba bivuze ko ufite icyizere cy’imbere hazaza ko utihebye cyane. Mu guhe iyo ushyize ukuguru kw’iburyo hejuru y’ukw’ibumoso bikaba bishatse kuvuga ko ukeneye kwiyongerera icyizere.

3. Kuryama ugaramye, amaboko ari ku nda

Kuryama muri ubu buryo bigaragaza ko uri umuntu ugira ibitekerezo byagutse ndetse ushaka guhorana impinduka mu buzima. Uhorana imbaraga zo gukora no kumva wahora utera imbere.

4. Kuryama ugaramye, wiseguye amaboko asobekeranije

Ibi bigaragaza ko muri wowe hari byinshi ushobora kuba utizeye kandi ukora cyane. Bigaragaza ariko kandi ko ushaka kongera ubushishozi n’ubwitonzi mubyo ukora muri icyo gihe.

5. Uryamira urubavu

Ubundi umuntu uryamira urubavu aba ari umuntu ukunda gutekereza kuri buri kintu cyose kandi ashaka impinduka no gutera imbere uko bwije n’uko bukeye. Gusa nanone burya iyo waryamiye urubavu rw’iburyo n’urw’ibumoso nabyo ntibihura. Iyo waryamiye urubavu rw’ibumoso biba bigaragaza ko muri icyo gihe mu mutwe uhuze cyane hari ikintu ukeneye guhindura byanze bikunze naho iyo waryamiye urw’iburyo uba usa n’unyuzwe n’imbaraga urimo gukoresha muri icyo gihe.

6. Kuryama wiseguye ikiganza

Iyo wiseguye ikiganza ku itama ry’iburyo biba bitandukanye n’uwiseguye ku itama ry’ibumoso. Ku itama ry’ibumoso biba bishatse kuvuga ko ukeneye kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo. Muri wowe haba harimo icyifuzo ngo “Icyampa umuntu unyishimiye akampobera ankomeje.” Ku itama ry’iburyo byo biba bigaragaza ko uri umuntu ugira ingufu cyane ndetse ko udashobora gupfa gucibwa intege n’ibyo ubona buri munsi

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Joachiam Ojera ukomeje gukora ibitangaza muri Rayon Sports yemerewe ibihembo bishimishije

Menya abakoze izi mbuga ukoresha nka Facebook, Twitter, Instagram, n’izindi.