in

Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda 2022 ari mu munyenga w’urukundo/Umva ikifuzo cye ku Mana mu mwaka wa 2023

Isingizwe Mutabazi Sabine  uri mu bakobwa 20 bageze mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ,yagaragaje umuhungu yihebeye , anatanga ikifuzo ku Mana muri uyu mwaka wa 2023.

Yifashishije urubuga rwe rwa instagram Mutabazi Sabine yashyize hanze amafoto 2 arikumwe n’umusore , bambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umukara ,maze ayo mafoto ayaherekeresha amagambo agira ati:” Imana itugumishe turi beza kuri buri umwe”.

Umusore witwa  Kevin Shafi Musemakweli warikumwe na Sabine ku ifoto yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo (comments) ,agaragaza ko iryo sengesho nawe rinyuze umutima maze yandika agira ati: “Amen Baby”.

Nibwo bwa mbere Mutabazi Sabine agaragaje umusore yihebeye nyuma y’abandi bakobwa baciye mu irushanwa rya Miss Rwanda bamaze igihe mu munyenga w’urukundo barimo Miss Ishimwe Naomi ,ndetse na Akaliza Amanda.

Sabine na Kevin bari mu rukundo
Sabine na Kevin bari mu rukundo

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Umubiri wa Pope Benedigito nyuma yo kwitaba Imana

Hamenyekanye icyo FIFA igiye gukorera ibirenge by’umunyabigwi Pelé uherutse kwitaba Imana