in

Ishyano: gukunda gutera akabariro bidasanzwe byatumye aryamana n’umuhungu we.

Mu gihugu cya Ghana, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 39 y’amavuko watangaje abantu cyane ndetse bamwe bamufata nk’umusazi nyuma y’uko avuze ko yaryamanye n’umuhungu we kubera gukunda gukora imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko uyu mugore witwa Bernice Nketiah Hammond yitangiye ubuhamya ubwe aho yavugaga ukuntu yahoze yarabaswe no gukunda imibonano mpuzabitsina cyane ku buryo byageze naho aryamana n’umuhungu yibyariye kubera kubura kwihangana.

Uyu mugore ubwo yatangaga ubuhamya yavuze ko yatandukanye n’umugabo we bapfa ko yumvaga atakimuhaza mu buriri, agitandukana n’umugabo yahise agirwa inama n’abandi bagore bamubwira ko yajya aryamana n’abagore bagenzi be ko aribyo byari kumufasha kujya yumva anyuzwe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ndetse ngo yaje no kujya mu bikorwa by’ubutinganyi nubwo atabikundaga ariko ngo yabikuragamo amafaranga menshi cyane, ibi akaba ngo yarabimazemo igihe kingana n’imyaka ibiri.

Bernice Nketiah yatangaje ko ubwo yavaga mu butinganyi yakomeje gukunda gutera akabariro cyane byatumaga ajya mu bagabo batandukanye ndetse n’igihe yarakibana n’umugabo we ngo yakundaga kumuca inyuma cyane bitewe n’irari ryinshi yabaga afite ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umunsi umwe ubwo yari mu rugo n’umuhungu we ngo yaje kumva ashaka gutera akabariro cyane arangije afata inzoga maze asindisha umuhungu birangira baryamanye gusa ngo umuhungu we ntabwo yarazi ibyo yakoraga kuko yari yataye ubwenge kubera inzoga nyina yari yamunywesheje.

Madamu Bernice Nketiah Hammond yatangaje ko ibyo yakoraga yabiretse ndetse n’irari yagiraga ryo gutera akabariro ryashize gusa ngo aterwa ipfunwe cyane nibyo yakoranye n’umuhungu we, akaba yarasoje asaba abantu bakunda gutera akabarira cyane ko bajya birinda kuko bishobora kubakoresha ibidakorwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uburyo wabyara umwana w’umuhungu.

Mu magambo ashimangira urukundo amukunda, Miss Naomie yifurije isabukuru nziza Mama we