“Isabukuru nziza Mama gikobwa Cyanjye cyiza” mu magambo ya kibyeyi Young Grace yifurije umwana we umunsi mwiza (Amafoto)

Nyuma yo kuzuza imyaka itatu, Young Grace yasangije abafana be amafoto y’umukobwa we Diamante wujuje imyaka itatu.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yasangije abafana be amafoto arenze 5 yerekana ukuntu umwana we amaze gukura.

Ayo mafoto yafashwe Young Grace ari kumwe n’umwana we, Diamante bose bambaye imyenda isa kandi imeze kimwe.

Munsi yayo mafoto yanditseho ati “Imyaka irihuta, 3 ans Deja, Isabukuru nziza Mama gikobwa Cyanjye cyiza! Mu biganza by’Imana niho ngushinganishije [….] kura ujye juru kibondo.”