in

Irinde gukora aya makosa mabi niba umaze gufata amafunguro

Hari amakosa dukora tutazi ko ashobora kutwangiriza ubuzima, cyane cyane iyo tumaze gufata amafunguro.

Kuryama ukimara kurya

Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.

Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

Kunywa itabi

Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n’umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

Gukora siporo

Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry’ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze siporo ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw’aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.

Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

Kwirinda kunywa amazi akonje

Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry’ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n’uturemangingo dutandukanye.

Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y’akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

Irinde koga nyuma yo kurya

Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n’amaraso aba atembera mu bice by’urwungano ngogozi.

Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by’inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.Nibura tegereza imonota nka 30 ubone gukaraba.

Irinde kunywa icyayi gishyushye

Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAKURU YIHUTIRWA: Abanyeshuri n’abakozi bashyizwe igorora ntibazongera kuzinduka

Birababaje!bamushyinguranye udupapuro tw’ipari yariyakoze nyuma yo kwiyahura kubera kudahirwa na ‘betting’