in

Birababaje!bamushyinguranye udupapuro tw’ipari yariyakoze nyuma yo kwiyahura kubera kudahirwa na ‘betting’

Umunya-Nigeria utatangajwe amazina yashyinguranywe udupapuro twa ‘betting’ tuzwi nk’ipari, nyuma yo kudahirwa n’amahitamo yari yakoze mu mikino yo gutega.


Uyu mugabo wari wateze inshuro ebyiri zose ntizimukundire, agapapuro ka mbere kariho miliyoni 34 z’Ama-Naira (akoreshwa muri Nigeria) yagombaga kubona iyo atsinda ndetse n’akandi kariho miliyoni zirindwi.

Uyu mugabo yababajwe cyane n’uko buri gapapuro kishwe n’ikipe imwe gusa, kubyakira biranga, kwihangana biramunanira agwa amarabira, ashiramo umwuka.

Mu kumusezeraho bwa nyuma, mu isanduku ye hashyizwemo twa dupapuro dutangwa ku bagiye muri ‘betting’. Uyu yashyinguranywe tubiri mu kumusabira ku Mana.

Betting ikomeje gufata indi ntera muri Afurika, nubwo hari abiyambura ubuzima mu gihe bananiwe kwihanganira ibivuye mu mahitamo baba bakoze, hari n’abo imaze guhindurira ubuzima mu buryo butandukanye.


Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage bakina imikino y’amahirwe cyane kuko habarurwa abagera kuri miliyoni 60 bari hagati y’imyaka 18 na 40, mu gihe agera kuri miliyari ebyiri z’amadorali ari yo bakoresha buri mwaka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irinde gukora aya makosa mabi niba umaze gufata amafunguro

“Rayon Sport nubwo itsinzwe ariko ikize kimwe mu bibazo yari ifite”_Amagambo ya Samu Karenzi asezera kuri Sadate wavuye muri ruhago