Abenshi muzi neza ko Fireman wahoze muri Tough Gangs afite umwana ariko ntabwo mwari muzi umukobwa babyaranye.uyu munsi YEGOB.RW yakuzaniye  amafoto agaragaza Nyampinga Carine wabyaranye na Fireman.
Amakuru YEGOB.RW ifite kandi yizewe yemeza ko carine na Fireman bakomeje urukundo rwabo nyuma yo kubyarana ndetse ngo urukundo rwabo rwakomeje kugurumana kugeza ubwo Fireman amweretse abamukurikira kuri instagram basaga igihumbi magana inani maze amubwira  amagambo azigirije umunyu agira ati “Ubushongore bwa muntu,ni byo koko Imana yakuremye mu ishusho yayo ,umwe rukumbi ,rukundo rw’ubuzima bwanjye ,Carine”
Nguyu Carine wahuje umutima na Fireman


Ndabemeye kabsa nahoraga nibaza impamvu itangazamakuru ritaramenya uyu umugore wa Fireman bikanyobera!!!!
Gusa ibi byari bizwi na bake cyane pe!!!Gusa CArine ni umwana mwiza cyane Fireman yaratomboye sana!!!!