Umunyarwandakazi wagiye ugaragara mu mashusho y’indirimbo  nka “Njye Nyine ya Kid Gaju,Umusonga ya Gabiro Guitar “,  BUTERA Laurene.Muri iyi weekend ishize nibwo yagaragaye mu muhango yari yatumiwemo muri Serena Hotel maze Laurene aseruka yiyambariye  imyenda igaragaza utwenda tw’Imbere twose ubwo turavuga Ikariso n’isutiya.
Mu muco w’iwacu i Rwanda ubusanzwe ibere cyangwa se ikibero ni bimwe mu bice Abakobwa bahishaga cyane ku buryo umukobwa wabyerekanaga yabaga akoze ishyano Gusa uko imyaka igenda yisunika ni nako hagenda haza imyambarire itandukanye igenda ikorwa maze bamwe muri bene kanyarwanda nabo bagahaha bakishyira ku mubiri batazi ko hari ubwo bayishima kuba igezweho nayo ikabagayisha.


