Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo rusange nyuma yo kumara igihe kinini mu mvune, bikaba byitezwe rero ko uyu musore yakagombye gutangira gukina match ari nacyo cyanatumye agirana izerano na Zidane.

Nkuko ikinyamakuru Marca kibitangaza ngo Cristiano na Zidane baba baremeranyijwe ko Cristiano azakina match itaha ya Championat gusa ariko atazayikina yose hubwo azakina iminota 60 gusa, ndetse n’umukino wa champions league wo mu cyumweru gitaha nawo Cristiano ntabwo azawukina wose ahubwo azakina imonota 70 gusa.
Ibi rero akaba ari ibintu bikomeye kuko ubusanzwe Cristiano azwiho kudakunda gusimbuzwa, gusa ariko akaba yumvikana bikomeye n’umutoza Zidane ndetse anamwubaha cyane nkuko yakomeje kugenda abivuga.