in

Inzozi zo kugura Messi ku makipe arimo n’ayo mu Rwanda zigiye kuba impamo

Mu minota mike ishize Ubuyobozi bwa FC Barcelone bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabwo arizo Facebook, Twitter na instagram bumaze gutangaza ko Rutahizamu Lionel Messi atazakomezanya n’iyi kipe.

Nkuko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FC Barcelone, impamvu nyamukuru yo kudakomezanya na Messi mu mwaka w’imikino utaha ni ukubera amikoro make. Ubuyobozi bwasoje bwisegura ku bafana ndetse n’abakunzi ba Barça muri rusange ku bwo kudakomezanya na Messi.

Lionel Messi atandukanye na FC Barcelone nyuma yo kuyikinira imikino 778, akayitsindira ibitego 672, agatanga passe 268 zavuyemo ibitego ndetse akanayifasha gutwara ibikombe 35.

Aha twasoza tuvuga ko inzozi z’amakipe arimo n’ayo mu Rwanda zo kugura Messi zaba zigiye kuba impamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Supersexy yatweretse uko yari ameze atariyongeresha inyuma he

Yaka yavuze ibyamubayeho nyuma yo gusomana na Shaddyboo