in

Intambara y’amagambo yarose hagati ya Vinicius Jr na Javier Tebas uyobora LaLiga

Vinicius Jr rutahizamu wa Real Madrid akomeje guterana amagambo na Javier Tebas uyobora Laliga.
Kuwa gatandatu nibwo Vinicius Jr yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze ashinja Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ( LaLiga) ko ntacyo rukora ngo rirwanye ibikorwa by’irondaruhu bikomeje gufata Indi ntera muri Espagne.


Ibi byaje nyuma y’uko ubwo kuwa gatanu Real Madrid yakinaga na Real Valladolid , Vinicius Jr ubwo yasohokaga mu kibuga abafana ba Valladolid bavugirije induru ndetse banamutera ibintu , ibi Vin ntiyabyinishimiye maze kuwa gatandatu ajya ku rubuga rwe rwa Twitter yandika ubutumwa anenga LaLiga n’ubuyobozi bwayo. Vinicius yaranditse ati” Irondaruhu rirakomeje mu masitade ,amakipe manini ku isi akarikorerwa ubundi LaLiga igakoneza kurebera. Nzakomeza n’umutwe wange nishimira intsinzi yange na Madrid”.
Nyuma y’aho Javier Tebas uyobora LaLiga yaje gusubiza Vinicius Jr amunenga cyane ko adakwiriye kuvuga ko LaLiga ntacyo ikora ngo irwanye irondaruhu.
Intambara y’amagambo hagati ya Vin na Tebas uyobora LaLiga

” Muri LaLiga twakomeje guhangana n’irondaruhu imyaka myinshi. Vinicius aradutengushye cyane, ntago byari bikwiye , si byiza kwandika ngo LaLiga ntacyo ikora ku irondaruhu. Turi ku ruhande rwawe rero twese hamwe turi mu kerekezo kimwe”. Amagambo ya Tebas asubiza Vinicius Jr.
Javier Tebas yijeje Vinicius Jr ko LaLiga izagenzura ibikorwa by’irondaruhu byabereye kuri Jose Zorilla Stadium ikibuga cya Real Valladolid ndetse Tebas avuga ko ibimenyetso buzaboneka bizashyikirizwa Comisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiro by’ubushinjacyaha bishinzwe kurwanya ibikorwa by’urwango.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mutabare: DJ Brianne yanze urunuka umuhanzi Social Mula

Amafoto: Abahanzi nyarwanda Juno Kizigenza n’umwami w’amajyepfo bakoreye amateka i Bujumbura ubwo binjizaga abarundi muri 2023