in

Amafoto: Abahanzi nyarwanda Juno Kizigenza n’umwami w’amajyepfo bakoreye amateka i Bujumbura ubwo binjizaga abarundi muri 2023

Byari ibicika kuri Zion Beach i Bujumbura

Mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2022 rishyira ku wa 1 Mutarama 2023, abahanzi barimo Davis D na Juno Kizigeza bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Bujumbura mu gitaramo bise ’Happy People’, cyaherekeje umwaka urangiye, giha ikaze umushya.

Byari ibicika kuri Zion Beach i Bujumbura

Ni igitaramo cyagaragayemo ubufatanye bukomeye hagati y’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’ab’i Burundi, ibi bikaba bitandukanye cyane n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru no ku mbuga zitandukanye ko abahanzi b’i Bujumbura batishimiye abaturuka i Kigali kuko barya amafaranga bagahawe.
Inkumi z’ikimero zari zabukereye ngo zishimire impera za 2022

Muri iki gitaramo cyabereye ahitwa Zion Beach, abahanzi Drama T na Alvin Smith b’i Burundi nibo babanje ku rubyiniro.

Nyuma yo gusoza hahise hahamagarwa Juno Kizigenza na we wafashe umwanya uhagije asusurutsa abakunzi be b’i Bujumbura.Uyu musore wari utaramiye bwa mbere i Burundi, yaje kwibutsa abafana be ko afite amaraso yo muri iki gihugu kuko ariho se umubyara avuka.

Umwami w’amajyepfo yakoreye amateka i Burundi

Nyuma ya Juno Kizigenza hakurikiyeho Davis D wari utegerezanyijwe amatsiko menshi kuko nawe ari ubwa mbere yari agiye gutaramira i Bujumbura.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita umwami w’abana cyangwa umwami w’amajyepfo, umwanya we ku rubyiniro yawumaze abyinisha abakobwa bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi.
Ni urubyiniro Davis D yamazeho hafi amasaha abiri abyinana hasi hejuru n’abakunzi be bari bamwishimiye ku rwego rukomeye.
Amafoto





Imyambarire ya Juno Kizigenza nayo yari yihariye

Juno Kizigenza yishimiwe cyane

Abafana bari benshi

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara y’amagambo yarose hagati ya Vinicius Jr na Javier Tebas uyobora LaLiga

Abakobwa 20 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye yabereye Pune