in

Inkweto ibonye iyayo ,Nirere Egidie agiye gukora ubukwe (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru dusoje nibwo ku rusengero rwa ADEPR Rubona ,habereye umuhango wo kwerekana ku mugaragaro Girimbabazi Xavier usanzwe usengera mu itorero rya  ADEPR mu rurembo rwayo rwa Nyagatare ,Rukoma n’umukunzi we Nirere Egidie usanzwe ufite ikibazo  cyo kutagira amaguru bitegura kubana nk’umugore n’umugabo .

Ni umuhango waranzwe no gusengerwa kwaba bombi ndetse no guhabwa imigisha n’abashumba ,mu kwitegura ubukwe bwabo ,ariko kandi bahabwa na gasopo yo kutongera kugira aho bahurira ngo babe bahana avance nk’uko bijya bigenda ku bantu bamwe na bamwe.

Ntago muri uyu muhango higeze hatangazwa igihe cya nyacyo ubukwe bwa Xavier na Egidie buzabera ,icyakora imyiteguro yo ikaba irimbanije.

Egidie azwiho kutagira amaguru ariko kandi bikaba bitarigeze bimuca intege zo kubyinira Imana no kuyikorera mu itorero rye rya ADEPR Rubona.

Xavier na Nirere Egidie bagiye gukora ubukwe
Xavier na Nirere Egidie bagiye gukora ubukwe

SOURCE: Zaburi Nshya

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chiffa wahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yahaye igisubizo uwamubajije niba hari undi mukunzi mushya ateganya

Mbega ubugufi ! Ifoto ya nyina wambogo arikumwe n’umukobwa we yarikoroje