in

Inkuru y’urukundo rwa Helen na Les Brown bavukiye umunsi umwe bagapfira igihe kimwe (AMAFOTO)

Inkuru y’urukundo rwa Helen na Les Brown tugiye kubagezaho ,turibwifashishe iyanditswe mu kinyamakuru People  ku itariki 29  Nyakanga 2013 ,yari yanditswe na Wade Rouse.

Helen na Les Brown bavukiye umunsi umwe ,nyuma  bamaze gukura baza gukundanira mu mashuri yisumbuye  ariko nanone ababyeyi babo batabikunze cyane ko bari batandukanye mu bijyanye n’ubushobozi bw’ubutunzi ,kuko kwa Helen bari abantu batifashije mu gihe kwa Les Brown bari abakire .

Nyuma yo gukundana igihe kirekire ababyeyi babo batabyishimiye baje kwiyemeza kubana ku itariki 19 Nzeri 1937, bakora ibyo imiryango yabo itumvaga ko byashoboka baba batsinze igitego cya mbere.

Icyakora icyaje kubabaza benshi mu bari babazi ni uko nyuma y’igihe kirekire mu munyenga w’urukundo ,ku itariki  16 Kamena 2013 Helen yaje kwitaba Imana azize Kanseri yo mu nda , mu gihe umugabo we Les Brown yitabye Imana umunsi wakurikiye uwo Helen yitabyeho Imana nawe azize uburwayi bwo mu ngingo .

Aba bombi bitabye Imana bafite imyaka 94 ,ndetse bakaba barimo bizihiza isabukuru y’imyaka 75 bari bamaranye mu munyenga w’urukundo .

Helen na Les Brown bavukiye umunsi umwe bapfira umunsi umwe bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Helen na Les Brown bavukiye umunsi umwe bapfira umunsi umwe bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikibazo nyamukuru n’icyakorwa ngo Rayon Sports igaruke mu gikombe cy’Amahoro

Imyigaragambyo y’abagore, ni yo nkomoko y’umunsi w’abo.