in

Inkuru y’inshamugongo: Abantu 8 bose bapfiriye rimwe ubwo bari mu ndege yagonze amazu maze irashya irakongoka

Hamaze kumenyekana ko abantu 8 bari mu ndege ntoya bapfuye ubwo yagwaga mu nyubako nyinshi mu gace gatuwe ka Medellin muri Colombia,muri iki cyumweru gusa ubu ntiharamenyekana abakomeretse.

Abashinzwe indege muri Colombia batangaje ko iyi ndege yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Olaya Herrera i Medellin ikaba yerekezaga ahitwa Pizarro.

Yaguye mu gace gatuwe ka Belen Rosales bituma abagenzi batandatu hamwe n’abakozi babiri, bari muri iyi ndegebapfa.

Umuyobozi w’akarere ka Medellin, Daniel Quintero, yemeje ko bose bapfuye avuga ko hari isuzuma rivuga ko moteri y’iyi ndege yananiwe gukora mbere y’uko igwa igacikamo ibice bitatu.

Quintero yanditse ku rubuga rwa twitter ati: “Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Belen Rosales, inzego zose zibishinzwe zihutiye gutanga ubufasha ku barimo. Ni indege ya moteri ebyiri yavaga i Medellin yerekeza mu gace ka Choco.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatawe muri yombi kubera kwigira umukobwa akarya amafaranga y’abasore

Igikombe cy’isi: Japan yararitse u Budage!