in

Igikombe cy’isi: Japan yararitse u Budage!

Japan ikoze ibitakekwagwa na benshi

U Budage bwatsinzwe na Japan Ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’igikombe cy’Isi wo mu itsinda E.

Japan ikoze ibitakekwagwa na benshi

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kenda ubera kuri Khalifa International Stadiium.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga kuruhande rw’u Budage:Neuer; Süle, Rüdiger, Schlotterbeck, Raum; Kimmich, Gündogan; Gnabry, Müller, Musiala na Havertz .
Japan XI: Gonda; Sakai, Itakura, Yoshida, Nagatomo; Endo, Ito; Kamada, Tanaka, Kubo; Maeda.
U Budage abakinnyi bwabanje mu kibuga

ikipe y’igihugu y’u Budage niyo yatangiye iyoboye umukino ariko nyuma y’iminota micye na Japan yahise yinjira mu mukino maze ku munota wa 7 inatsinda igitego binyuze ku mukinnyi wabo ukina imbere witwa Kamada ariko kikangwa kubera ko yari yarariye.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko ikipe y’igihugu y’u Budage ikabona amahirwe yo kuba yatsinda ibitego ariko ntiyabyaze umusaruro.

Guhera ku munota wa 25 u Budage bwatangiye gukinira mu kibuga cya Japan gusa batera amashoti aremereye mu izamu ariko ba myugariro n’umuzamu wa Japan bakababera ibamba imipira bakayikuramo.

Wari umukino w’ihangana

Ku munota wa 30 u Budage bwabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe David maze ku munota wa 31 Ikel Gundagon ahita ayitsinda bihita biba igitego 1-0. Nyuma y’uko u Budage butsinze igitego bwakomeje kwataka buterera amashoti aremereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko kujya mu izamu bikanga ndetse no ku munota wa 49 Kai Havertz yaje gutsinda igitego ariko VAR yemeza ko yaraririye.
Yishimiraga ko boss we yamuhaye akaruhuko

Igice cya kabiri cyatangiye ubona u Budage bugarikanye inyota yo gushaka igitego cya kabiri cyane cyane Jamal Musiala wateraga amashoti yakure Kandi aremereye ariko ntaboneze mu izamu.
Musiala wagaragaza ko ari mu mukino ku munota wa 58 yahaye umupira mwiza Gündogan ariko awuteye ukubita ipoto ujya hanze.
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi

Hagati y’umunota wa 60 na 65 Japan yihariye umukino ikataka bikomeye ariko amahirwe yo gutsinda igitego agakomeza kubura.
Umutoza w’u Budage yaje kubona ko asumbirijwe akuramo Gündogan ashyiramo Mario Goretska.

Ku munota wa 70 u Budage bwahushije igitego ubwo Gnabry yateraga imipira ibiri iremereye ariko umuzamu wa Japan akayikuramo.
Japan yari yakambitse imbere y’izamu ry’u Budage Doan yaje gutsinda igitego cyiza ku munota wa 75 biba bibaye kimwe kuri kimwe.


Ku mupira muremure Asano yahawe yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Japan biba bibaye bibiri kuri kimwe.
Abakinnyi ba Japan bishimira igitego

Umukino warangiye u Budage butinzwe Ibitego bibiri kuri kimwe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo: Abantu 8 bose bapfiriye rimwe ubwo bari mu ndege yagonze amazu maze irashya irakongoka

Mu mafoto agaragaza akanyamuneza ku maso Ihere ijisho uko byari bimeze ku myitozo yanyuma ya APR FC igiye gukina na Kiyovu Sports