in

Inkuru y’akababaro: Umusore yarohamye mu mazi arapfa mu gihe yari arimo kubatizwa(Amafoto)

Inkuru y’akababaro: Umusore yarohamye mu mazi arapfa mu gihe yari arimo kubatizwa(Amafoto)

Umugabo yarohamye mu gihe cyo kubatizwa ku mugezi wa Groot Letaba mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 27 yinjiye mu mazi ararohama nyuma y’umubatizo wabaye ku wa gatandatu, tariki ya 18 Werurwe 2023.

Amakuru yamenyekanye kuri iki cyumweru avuga ko uyu musore witwa Ronald Rikhotso yarohamye mu gihe umushumba w’idini yari arimo kubabatiriza mu cyuzi gisa n’igiherereye mu gishanga.

Uyu musore yashakishijwe na bagenzi be gusa birananirana hitabazwa imbaraga za Polisi kuko ariyo ifite ubushobozi bwo kujya mu mazi hasi, uyu musore yaje kubonwa yarangije gupfa.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwitonda mu gihe bakoresha ingomero n’inzuzi mu ntego iyo ari yo yose harimo n’ibikorwa by’idini ”.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wibuke akariro gake na feri” Ayo ni amagambo Rocky Kimomo wishimiye imodoka nziza cyane umuvandimwe we yaguze – VIDIO

Mana yange! Umugabo yafashe imodoka agonga indaya zari ziri kwishyuza undi mugabo – video