Nyuma y’igihe kinini umutoza Daniel Faria wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yari yarayireze muri FIFA avuga ko ayibereyemo umwenda bigatuma FIFA ihanisha Rayon kutandikisha abakinnyi bashya, gusa kuri ubu yamaze gutangaza ko yishyuye.
Amakuru dukesha Radio BB Umwezi ni uko uyu Daniel Faria amaze kwemera ko yamaze kwishyurwa umwenda wose Rayon Sports yari imubereyemo.
Ubu hategerejwe ko FIFA yamerera iyi kipe kwandikisha abakinnyi bashya, bigatuma Luvumbu ajya mu bakinnyi bahatana muri shampiyona.