Ibyumweru bigera kuri 2 birihiritse Gareth Bale wahoze ari rutahizamu ukomeye cyane wa Real Madrid na Los Angeles atangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru kumyaka 33 y’amavuko.
Kugeza ubu, nta muntu n’umwe uzi icyo Gareth Bale agiye gukora nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru, gusa yamaze gutangazako azitabira irishanwa rya Golf rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Gashyantare uyu mwaka.
Iri rushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 2 na tariki 5, rizitabirwa n’abandi bakinnyi babigize umwuga barimo muri uyu mukino bagera ku 156. Iri rushanwa rya AT&T umuntu uzaryegukana azahabwa miliyoni zisaga 9 z’amadorari.