in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru nziza ku bana ba Jay Polly.

Abana babiri Jay Polly yasize babonye abaterankunga biyemeje kubishyurira kugeza barangije amashuri abanza, nkuko BTN yabitangaje.

Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly yagize ati “Inkuru nziza nabamenyesha ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyurira amashuri abana ba Jay Polly kugeza bose barangije amashuri abanza, amafaranga yose araba yamaze kwishyurwa mu minsi mike.”

Icyakora nubwo yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina.

Ati “Ni abantu badakunda kugaragara mu itangazamakuru ntabwo ari byiza ko nabavuga.”

Abana babiri uyu muraperi yasize bishyuriwe igihe cyari gisigaye ngo barangize amashuri abanza mu gihe mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly bishyuye umwaka umwe w’amashuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

MU MASHUSHO: Tumwe mu dushya twaranze ubukwe bwa Mico The Best ||Yaririmbiye umugeni we.

Mashami Vincent yahamagaje abakinnyi azifashisha bacakirana na Uganda.