in

Inkuru nziza ku bakunzi ba Karim Benzema ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa muri rusange

Nyuma y’imvune Karim Benzema yagiriye mu myitozo mbere gato yuko igikombe cy’isi gitangira, ubu biri kuvugwa ko yamaze gukira.

Hitezwe ko agaruka mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iri mu mikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.

Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru cya RMC cyandikirwa mu Bufaransa, rutahizamu Karim Benzema yamaze gukira imvune yari yagize ku buryo isaha n’isaha ashobora gusanga abandi mu ikipe y’igihugu iri muri Qatar mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo imikino y’igikombe cy’Isi itangire, Karim Benzema yagize akabazo k’imvune ku kaguru, abaganga bahise bemeza ko atazakina imikino y’igikombe cy’Isi kuko agomba kumara nibura ibyumweru 3 ari hanze y’ikibuga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro:Umuyobozi w’ishuri yaguwe gitumo aryamanye n’umunyeshuri akubitwa yambaye ubusa

Urutonde rw’abakinnyi 11 ba APR FC umutoza Ben Moussa azabanza mu kibuga bahura na Gasogi United rwateye ubwoba abafana