in ,

Inkuru nziza: Ikipe ya Fc Barcelona imaze kugura undi munya Brasil ukomeye yifuzaga cyane

msn-celebrating

Ikipe ya Fc Barcelona ikomeje kugorwa no kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi bitewe n’amananiza bashyizweho n’abakinnyi bifuzaga kugura ndetse n’amakipe bakinamo, aho twavuga nka PSG yanze kurekura Marco Verrati ndetse na Arsenal yanze kurekura Hector Bellerin kandi aribo bakinnyi bibanze iyi kipe yashakaga, kurubu iyi kipe imaze kugura umukinnyi wayo wambere muri iyi mpeshyi yashakaga kuva kera gusa igahura n’ibibazo byuko uyu mukinnyi yari umwana cyane.Image result for Vitinho

Victor Hugo Santana Carvalho uzwi ku kazina ka Vitinho w’imyaka 19 gusa ,amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa Fc Barcelona aravuga ko uyu mukinnyi yamaze gutizwa ikipe ya Fc Barcelona ava muri Palmeiras aho azahera mu ikipe y’abato ya Fc Barcelona B, aho kandi azajya ahembwa ibihumbi 10 by’amayero ku cyumeru azajya yongerwa bitewe n’imyitwarire ye. Uyu mukinnyi yakinanye na Neymar Junior mu ikipe ya Palmeiras aho Neymar yayimusizemo ajya muri Santos ariko uyu akaba ariho yaragikina.

Uyu musore akaba atangaza ko yishimiye cyane kuba agiye gukinira ikipe afana kandi akaba arizo zari inzozi ze kuzakinira Camp Nou nk’umukinnyi wa Fc Barcelona kuva yatangira gukina umupira w’amaguru ku buryo bw’ubunyamwuga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kim Kardashian yerekanye amabere ye ku karubanda abagabo barabya indimi (amafoto)

Iyumvire ikintu kidasanzwe cyabaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Malia Obama