in

Inkuru mbi ku bakunzi ba Rwatubyaye Abdul myugariro wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports Rwatubyaye Abdul uheruka mu kibuga tariki ya 14 Nzeri 2022 mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana City 2-0, akaba wari umukino wa kabiri wa shampiyona yari akiniye iyi kipe, ni nyuma y’umukino bari batsinzemo Police FC 1-0.

Nk’uko byatangajwe n’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yeruriye abakunzi b’iyi kipe ko uyu myugariro bagomba kumutegereza mu mwaka utaha kandi ko ashobora kongera kubagwa.

Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports muri Kanama 2022 avuye muri FC Shkupi yo muri Macedonia, ni nyuma y’imvune y’agatsintsino yagize ayatumye amara igihe adakina akaba ari na yo yongeye kumugaruka muri Rayon Sports, amakuru avuga ko ashobora kongera kubagwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitanye utuzina dusekeje:Shaddy Boo mu buryo busekeje yifurije isabukuru nziza Meddy Saleh babyaranye

Harmonize nyuma yuko avuze ko agiye gusohora indirimbo ishimagiza urumogi, arongeye atangaza ibyatumye benshi bamwibazaho