in

Bitanye utuzina dusekeje:Shaddy Boo mu buryo busekeje yifurije isabukuru nziza Meddy Saleh babyaranye

Shaddy Boo yafashe umwanya yifuriza isabukuru Meddy Saleh ushimira Imana imuha kuramuka, bishimisha ababakurikira, babarata ubupfura.

Meddy Saleh ukora mu bijyanye no gutunganya amashusho, mu butumwa bw’ishimwe yashyize hanze yashimiye Imana ikimuhagaritse.

Yagize Ati ”Ni ishimwe rikomeye Mana kumpa amahirwe yo guhumeka buri munsi, none n’undi mwaka kandi ndabigushimira, ubihimbarizwe, isabukuru nziza kuri njye”.

Meddy Saleh hadaciyemo n’umunota ashyize hanze aya magambo, Shaddyboo bafitanye abana babiri b’abakobwa yahise agira ati “Isabukuru nziza Kazehe.” Undi nawe Ati “Murakoze Gakecuru

Ibi byose bikomeza gushimangira ko nubwo aba bombi batakiri kumwe ariko umubano wabo si mubi ugereranyije n’abandi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango:Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata indi ntera, umusore w’imyaka 28 nawe yasanzwe amanitse mu kagozi

Inkuru mbi ku bakunzi ba Rwatubyaye Abdul myugariro wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi