in

Inkuru itangaje y’umusore wishyize ku isoko ngo bamugure||dore akayabo ashaka.

Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Leta ya Kaduna uzwi ku izina rya Aliyu Na Idris, ari kuzenguruka imijyi itandukanye ashaka uwamugura ngo amukoze icyo ashaka aho ashaka Miliyoni 20N( z’Ama Naira) ni ukuvuga asaga Miliyioni 49 z’Amanyarwanda.

Uyu musore wo muri Nigeria, bivugwa ko asanzwe ari umudozi w’imyenda , yazengurutse mu mihanda ya Kano, yitwaje icyapa cyanditseho ngo “Uyu mugabo agurishwa miliyoni 20.” Uyu musore amaze iminsi itanu mu muhanda ashakisha uzamugura. aganira na DailyTrust, avuga ko yabikoze kubera ingorane zo kubura amafaranga amutunga kuko nta bakiriya akigira.

Idris , Yatangaje ko yabanje kwerekana ko agurishwa mu mujyi w’ i Kaduna, ariko yimukira i Kano nyuma yo kutabona umuguzi. Aliyu yagize ati: “N’ubwo abantu benshi bampaye ibiciro bitandukanye bya Miliyoni 10 , Eshanu, yewe hani n’uwampaye ibihumbi 300 mu gace ka Kano, narabyanze kuko amafaranga ari munsi y’ayo nshaka.”

Yavuze ko kubera ko ubucuruzi bwe bw’ubudozi bwananiranye kubera ikibazo cy’amafaranga, bigatuma atakaza abakiriya be kandi akaba ashaka amafaranga , yahisemo kwigurisha kuri N20M kubera ko nta bundi buryo afite bwo kubaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo umugore wa Riderman yabwiye Imana yihiziza isabukuru ye.

Ibyabaye ku muvugabutumwa wakoze ku myanya y’ibanga y’inkumi abeshya ko arirukana shitani.