in

Amagambo umugore wa Riderman yabwiye Imana yihiziza isabukuru ye.

Umugore wa Riderman, Farid Nadia yafashe umwanya mbere y’umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’amavuko ashima Imana ku bw’ibyo yamukoreye mu buzima bwe by’umwihariko kuba yaramuhaye umugabo mwiza bubakana urugo rwiza.

Itariki ya 26 Ukwakira ni yo Agasaro Nadia yaboneyeho izuba, bivuze ko ari nayo yizihirizaho isabukuru y’amavuko. Mu gihe habura amadakika macye akizihiza isabukuru y’amavuko, yafashe umwanya yifashishije amashusho mato ashima Imana ku byiza yamukoreye.

Nadia yagarutse ku byo Imana yagiye imukorera kuva yavuka birimo kuba yaramuhaye ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bamubereye kandi beza ati:”Uwiteka ejo nzuzuza undi mwaka nishimiye rero gufata uyu mwanya udasanzwe kuri uyu munsi ngo ngushime ku bw’imigisha yawe ngushime ku bw’ubu buzima bwiza kunkunda kuruta uko mbikwiye kuva mu bwana wampaye ababyeyi beza, abavandimwe beza n’inshuti nziza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa , umusore natagukorera ibi bintu uzamenye ko agukunda by’ukuri.

Inkuru itangaje y’umusore wishyize ku isoko ngo bamugure||dore akayabo ashaka.