in

Inkuru ibabaje: umwana yaguye mu cyobo cy’amazi ashiramo umwuka.

Mu karere ka NYANZA  mu murenge wa Muyira haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka ibiri waguye mu cyobo gifata amazi agahita apfa. Byaberehe mu Mudugudu wa Kinyana mu Kagari ka Migina kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022.

Amakuru y’ibanze avuga ko uwo mwana yaguye muri icyo cyobo ari kumwe n’undi w’imyaka itandatu y’amavuko.

Bivugwa ko akimara kugwamo yabonywe n’umukobwa w’imyaka 19 wahageze ahita atabaza, bamukuyemo basanga yamaze gupfa.

Bivugwa ko icyo cyobo cy’amazi yaguyemo gifite nka metero imwe y’uburebure kuko abaturage bakunze kukivomamo amazi yo gukoresha imirimo y’ubwubatsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasteri yakojeje isoni inkumi yari yambaye impenure mu muhanda abantu baratangara (Video)

Abakristo bakoreye ibya mfura mbi umupasteri wabakaga amafaranga ngo abasengere .