in

Abakristo bakoreye ibya mfura mbi umupasteri wabakaga amafaranga ngo abasengere .

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022.

Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya Wings of Blessings Africa mu igihugu cya Kenya, byatangajwe ko ari mubitaro nyuma yuko bivuzwe ko yakubiswe n’abayoboke b’itorero ayoboye.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye mu materaniro yo mw’ijoro ryo gusoza umwaka, icyo gihe Pasteri James Mugo yasabye buri mukristo amafaranga y’amashilingi ya Kenya 4200 (ni amanyarwanda akabakaba 38500) kugirango abasengere imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022.

Amakuru akomeza kuvuga ko Pasteri yakomeje gusaba amafaranga agera naho akoresha amagambo y’uburakari nyuma yuko abonye ko abakristo batarimo kwishyura amafaranga. byageze naho avuga ko bazabona umuvumo mu mwaka wa 2022 aho kugirango babone umugisha kuko batarimo gushaka gutanga amafaranga.

Abakristo baje kuzabiranwa n’uburakari maze bamusanga imbere ku gatuti batangira ku mukubita bamugira intere. Kugeza ubu Pasteri James Mugo arikubarizwa mu bitaro ahitwa Embu, aho arimo kwitabwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: umwana yaguye mu cyobo cy’amazi ashiramo umwuka.

Musore/mugabo, ntuzibeshye ngo ukore aya makosa mu gihe utereta umukobwa kuri message.