in

Inkuru ibabaje! Umuhanzikazi Miss Erica yitabye Imana mu buryo butunguranye asize abana babiri -AMAFOTO

Irakoze Erica wamamaye nka Miss Erica mu muziki w’u Burundi yapfiriye mu bitaro bya Bumerec biri mu Mujyi wa Bujumbura.

Mu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo nibwo inkuru zatangiye gusakara zivuga ko umuhanzikazi Miss Erica wakoreraga umuziki we mu Burundi ko yitabye Imana.

Amakuru aturuka mu binyamakuru by’i Burundi aravuga ko Miss Erica yitabye Imana ari mu bitaro bya Bumerec biri Bujumbura aho bikekwako yari arwariye nyuma yo kunywa imiti myinshi ( over dose).

Miss Erica yapfuye afite imyaka 33 y’amavuko ndetse akaba yari afite abana 2 n’umugabo w’umuzungu.

Erica yari umwe mu bahanzi bakomeye i Burundi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “MonAmour”, Ullah, my hero na my heart.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yamufatiranye mu ntege nke: Umuhanzi Niyo Bosco ari mu gahinda nyuma yo gucucurwa n’umukozi we

Lionel Messi yanize umukinnyi wa Uruguay yenda kumuheza umwuka – AMAFOTO