in

Inkuru ibabaje: umugabo yiyiciye umugore we mwiza kubera akazi.

Umugabo yafashe icyemezo kigayitse cyo kwica umugore we ,nyuma yo kumenya ko yabonye akazi keza muri Quatar ,atinya ko yazamusiga wenyine.

Uyu nyakwigendera witwa Joyce Wanjiru warufite imyaka 34, kuri ubu umuryango we utangaza ko yishwe n’uwari umukunzi we witwa Golden Nyakundi bakunda kwita Ras, aba bose bakaba ari abo muri Kenya nk’uko inkuru dukesha K24 Tv ibivuga.

Uyu mukobwa ngo akimara kubona akazi muri Qatar, yihutiye kubimenyesha umukunzi we ariko nyamusore ntibyamushimisha. Sibyo gusa kuko aba baranatonganye karahava umugabo amubwira ko adakwiye gusohoka mu gihugu ngo ajye muri Qatar.

Musaza wa nyakwigendera ati: “mushiki wanjye byaramugoye kubona akazi hano muri Kenya, kugeza ubwo yabivuyemo iby’inaha agatangira gushaka akazi hanze. Yaje kukabona muri Qatar ndetse twese abavandimwe be n’umuryango twarabyishimiye cyane. Gusa twatewe agahinda gakomeye no kumva ko yishwe nuwo bakundanaga”

Nyakwigendera yasanzwe yatewe ibyuma munda no mu maso ndetse afite n’uruguma rukomeye mu mutwe, abakoze icyaha bahise batoroka. Uyu mukobwa yishwe kuwa 27/07/2021 haburaga iminsi itatu gusa kugira ngo afate indege imwerekeza muri Qatar kuko byari biteganyijwe ko azagenda kuwa 30/07.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore bari barwanye bapfa Miss Naomie

Ntibisanzwe: Umugore yatakaje ibiro 83 byose muri guma murugo || ese yabigenje ate?