in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Inkuru ibabaje cyane kuri wa mubyeyi w’ibiro 300 mwakunze||dore uko bimugendekeye(Video)

Umunyarwandakazi Uwimana Ingabire Jacqueline wamenyekanye nka Maneke amerewe nabi cyane aho arembeye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwo gucika kw’imitsi yo mu mutwe (stroke ).

Maneke ukundwa n’abatari bake, mu Rwanda ahanini wamenyekanye nk’umwe mu bantu bake bafite ibiro 300 muri iki gihugu biravugwa ko yafashwe n’ubu burwayi ubwo yari avuye mu kazi ko gucuruza ,asanzwe akorera mu karere ka Musanze.Mu kiganiro cyo kuri Youtube Maneke yagaragaye arembye cyane aho uruhande rumwe rwabaye pararize(paralysed) ndetse akaba atakibasha kuvuga , ndetse biragoye kuba yamenya isura y’umuntu.

Uwari umurwaje bakorana aho acuruza mu isoko yatangaje ko byabatunguye kuko ngo uyu mubyeyi yavuze mu isoko nk’ibisanzwe, ageze mu rugo ajya mu rukarabiro(douche) gusa ngo yahise atabaza ,bahamukura yataye ubwenge.Bamujyanye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri basanga arwaye stroke Kuri ubu niho arwariye .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho ibyo Fofo wo muri Papa Sava akoreye wa musore bakundana ni ibitangaza gusa gusa

Agahinda ka Jani umaze imyaka 40 atararyamana n’umugabo numwe kubera isura ye||Ibyo abagabo bamukoreye.