in

Inka ntoya cyane ku isi ikomeje gutangaza abatari bake.

Abantu benshi batunguwe no kubona iyi nka ngufi cyane kurusha izindi zose zo ku Isi aho uburebure bwayo burutwa n’ubw’ihene n’intama.

Iyi nka yiswe akazina ka Rani, ifite uburebure bwa cm 51, igapima ibiro 26. Iyi nka kandi uyoroye hari igihe ayiterura akayikikira. Aborozi bo muri Bangaladesh basabye ko iyi nka Rani yajya mu gitabo cy’amateka ‘Guinness World Records’ aho bemeza ko ariyo nka ngufi ku isi.

Umuyobozi mukuru muri Shikor Agro Industries ikora ibikorwa by’ubworozi, Mohammad Salim yemera ko igihugu cya Bangaladesh ari cyo cyonyine gifite inka ngufi ku isi. Iyi nka yabo ngufi, ntabwo izakura ngo babe bagira icyizere kuko imaze imyaka 2 ivutse nk’uko ikinyamakuru trtworld kibivuga. Salim ati: “Turizera cyane ko iyi nka izaba ariyo nto (ngufi) cyane ku isi; ni iy’amateka niyo uyireba iba itangaje “.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sandra Teta na Weasel wo muri GoodLyfe bibarutse ubuheta

Mu tubari harashyaga koko: Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso bakumbuje abantu utubari basangirira agacupa mu kiganiro