in

Ingurube y’ishyamba yishe umugabo wayizanye murugo ashaka kuyigira itungo ryo mu rugo

Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma yo kwicwa n’ingurube y’agasozi yafashe akajya korora.

Amnuay Suriwong w’imyaka 68 yasanzwe yapfuye nyuma yo kwicwa n’ingurube yo mu gasozi yafashe ashaka kuyigira itungo ryo mu rugo, ariko iyi nyamanswa yaje kumwicira ku kiraro yayubakiye.

Uyu mugabo utuye mu ntara ya Kamphaeng Phet muri Thailand, tariki ya 24 Ugushyingo nibwo abaturanyi bavuze ko Amnuay yasanzwe iwe ubwo iyi nyamaswa yahamwiciraga.

Amnuay yari yasabye abaturanyi be ubufasha nyuma y’uko iyi ngurube y’agasozi icitse ashaka kuyigarura mu kizu yabagamo.

Yasabye ubufasha mbere yo kuryama ku ntebe y’imigano mu gikari cy’iwe ikahamusanga ikamwica,hanyuma abatabazi bakahagera batinze ngo bamwiteho.

Ingurube yateye ibikomere bibiri uyu mugabo,ava amaraso kugeza apfuye.

Iyi ngurube yarahizwe iraswa n’abaturanyi irapfa kugira ngo itagira undi ihitana

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 11 ba APR FC umutoza Ben Moussa azabanza mu kibuga bahura na Gasogi United rwateye ubwoba abafana

Morocco ihannye Canada biyihesha itike ya 1/8 mu gikombe cy’isi, Ububirigi butaha imburagihe