in

Indi nkuru nziza yatashye muri Rayon Sports

Rayon Sports iyoboye Shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi wa munani izamurika imyambaro mishya hagati mu cyumweru gitaha, mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu mukino uzaba kuwa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo.

Bimenyerewe ko Rayon Sports mbere yo gutangira umwaka mushya w’imikino ibanza kumurika imyambaro mishya izakoresha muri uwo mwaka ku munsi wiswe uw’Igikundiro (Rayon Day).

Uyu mwaka ntibyakunze kubera ko shampiyona yatangiye mbere bitandukanye n’imyaka yabanje bityo komande yari yatanzwe mu ruganda ntiyabonekera igihe.

Amakuru agera kuri YEGOB yemeza ko ikipe y’abagabo n’abagore ari zo zizamurikirwa imyenda mu gihe ishuri ry’iyi kipe rizatangira mu Ukuboza uyu mwaka ari ryo rizakurikiraho gukorerwa imyenda.

Abagabo bazambara imyenda iriho ikirango cy’umuterankunga SKOL, iyo myambaro yakozwe na JAKO, sosiyete ikora ibikoresho bya siporo iherereye mu Budage.

Ikipe y’abagabo yaguriwe ubwoko butatu bw’imyenda burimo iyo izajya yambara mu rugo yakiriye, iyo izakoresha hanze yasuye ndetse n’undi wa gatatu uzaba ufite ibara ritari ubururu n’umweru uzajya witabazwa mu gihe ikipe bahuye yambaye ibara risa n’ibiri yavuzwe haruguru.

Hari hashize igihe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banenga imyambarire y’iyi kipe ihiga ayandi mu mubare munini w’abafana, aho wasangaga abakinnyi bambaye imyenda idasa cyangwa ipfutse nimero.

Kugeza ku munsi wa munani wa Shampiyona, Rayon Sports ntiratakaza inota na rimwe kuko iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 aho ikurikiwe na mukeba Kiyovu Sports ifite amanota 16.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uncle Austin agarutse kuri Kiss FM nyuma yaho Power Fm itamuhiriye

“Navukiye hano kandi nzapfira hano”.Gerard Pique mu marira menshi yasezeye kuri FC Barcelona