in

Uncle Austin agarutse kuri Kiss FM nyuma yaho Power Fm itamuhiriye

Nyuma y’amezi umunani yari ashize Uncle Austin asezeye kuri Kiss Fm, kuko ku wa 15 Gashyantare 2022 ari bwo yatanze ibaruwa isezera ku mugaragaro.

Akimara kuva kuri Kiss Fm yaguze imigabane muri Power Fm anatangira kuyikoraho, ariko kuva muri Nzeri 2022 yatandukanye nayo.

Ubwo yatangazaga ko yatangiye gukorera Power Fm, ku makuru dukesha InyaRwanda avuga ko atigeze atekereza kuva kuri Kiss Fm kugeza ubwo mu 2021 ahuye n’umushoramari bahuje imbaraga, biyemeza gushinga Power Fm yahoze ari Vision Fm.

Abarimo Sandrine Isheja Butera bifashe amashusho basubiramo ijambo ‘wazaaaaaaa’, mu buryo bw’amasegonda Uncle Austin yatangaga ku bantu bashakaga gutsinda amafaranga n’ibindi bihembo byabaga byateganyijwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, Uncle Austin umaze imyaka 15 mu itangazamakuru yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko akunda gufasha abakiri bato cyane cyane mu gisata cy’ubuzima abarizwamo (showbiz).

Yavuze ko we n’umufatanyabikorwa kuri Power Fm bazamuye impano nshya ‘uyu munsi ntewe ishema n’abo bavuyemo mu gihe gito’.

Uncle Austin yavuze ko mu buryo bw’ubushabitsi ushobora imari ahantu hagufasha gukomeza kwaguka, cyangwa se hatanga icyizere cy’ibiramba, cyangwa se ukaba wahitamo guharira abandi.

Yaboneyeho kuvuga ko guhera kuri uyu wa Mbere ijwi rye ryumvikana kuri ‘Micro’ za Radio Kiss Fm, kandi yari akumbuye kuvugira ku ndangururamajwi. Ati “Nizere ko nazo zinkumbuye (Microphone).”

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uncle Austin nyuma y’igihe gito asezeye kuri radiyo Power Fm yagarutse kuri ya radiyo ikundwa na benshi

Indi nkuru nziza yatashye muri Rayon Sports